Ibi yabitangarije i Nairobi ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2026 mu birori byo gutanga ibihembo bya sinema bizwi nka ‘Kalasha International Film & TV Awards’.
Ni ibihembo bihabwa abakinnyi ba filime n’abanyamakuru ba televiziyo bahize abandi, bikaba bibaye ku nshuro ya 14 ndetse bifatwa nk’ibya mbere muri urwo rwego muri Kenya.
Ubwo yagezaga ijambo ku babyitabiriye, Perezida Dr. Ruto yabanje gushimira abakora mu bijyanye na filime muri Kenya muri rusange, ariko aboneraho n’umwanya wo gusaba imbabazi umukobwa we yangiye kubyiga.
Ati “Ikindi nshaka kongeraho muri uyu mugoroba ni ugusaba imbabazi umukobwa wanjye, Chepng’etich. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yambwiye ko ashaka kwiga ibijyanye na filime, ariko ndamwangira.”
Perezida Ruto yavuze ko nyuma yo kubona ibikorwa byagaragajwe muri ibyo birori, yahinduye imyumvire ye, asanga yarakoze amakosa yo kwangira umukobwa we kwiga ibyo ashaka.
Ati “Nyuma yo kureba ibyo mwagaragaje uyu mugoroba, nasanze naribeshye. Nari kumureka akiga ibijyanye na filime. Yaje kwiga ibijyanye no gutunganya imbere mu nyubako, ariko niba ari kundeba aho ari hose, namenye ko yari afite ukuri ahubwo njye nkaba naribeshye.”
Perezida Dr. Ruto yashimangiye kandi ko ubukungu bushingiye ku buhanzi muri Kenya bufite uruhare rukomeye mu iterambere kuko bufasha urubyiruko gukoresha impano zarwo rukihangira umurimo rutiriwe rusaba akandi kazi.
Yagaragaje ko muri urwo rwego Leta ya Kenya yashyizeho inzego nshya zirimo ishami rishinzwe ubukungu bushingiye ku buhanzi, ndetse ko hanashyizweho ishami ryuzuzanya n’iryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Yongeyeho ko hari gahunda y’uko 30% by’amatangazo yamamaza atangwa n’inzego za Leta muri Kenya azajya anyuzwa ku mbuga zinyuranye z’ubuhanzi, asaba kandi Inteko Ishinga Amategeko kwihutisha itegeko rijyanye n’uru rwego kugira ngo harusheho kurindwa uburenganzira bw’abahanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!