Perezida Ruto yavuze ko Leta ya Kenya izazana izindi sosiyete ebyiri zizakomeza imirimo yakorwaga na Tata Chemicals.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Nyakanga 2026, Leta ya Kenya yari yarategetse ishami rya Tata Chemical Limited rikorera mu ruganda rwa Magadi Soda guhagarika ibikorwa byaryo ndetse inahagarika kohereza hanze soda ash.
Perezida Ruto yavuze ko Tata Chemicals yamaze igihe kinini ikorera muri Kenya ariko itigeze ishora imari ihagije mu gihugu.
Ati “Iyi sosiyete imaze imyaka irenga 100 muri Kajado, ariko ntabwo yigeze yubaka ikintu na kimwe muri Kajado, nta ruganda bigeze bubaka muri Kajado. Twavuze ko tuzazana ikindi kigo cy’ishoramari…bagomba kubaka uruganda runini rw’ibirahure hano, n’ikindi kigo gikora ibinyabutabire muri Kajado. Hari umuntu twabayeho abacakara?.”
Tata Chemicals ni sosiyete ikora ibicuruzwa bishingiye ku myunyungugu, harimo soda ash ikoreshwa mu gukora ibirahure, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Perezida Ruto yavuze ko icyemezo cyo gusimbuza Tata Chemicals kigamije kongera uruhare rw’abashoramari bo mu gihugu no kureba ko umutungo kamere wa Kenya ugirira akamaro abaturage bayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!