00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yiyemeje gushoza intambara ku bacuruza ibiyobyabwenge mu 2026

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 1 January 2026 saa 01:23
Yasuwe :

Perezida William Ruto yatangaje ko mu 2026 azatangiza intambara ikomeye yo kurwanya abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge muri Kenya, yihanangiriza abayobozi ba Leta babigiramo uruhare ko iperereza ritazabasiga.

Ruto yabivugiye kuri Eldoret State Lodge, ubwo yavugaga ijambo ry’umwaka.

Yasobanuye ko iki kibazo cy’ibiyobyabwenge kiri kuba bucece ariko giteje akaga gakomeye ku buzima, umutekano n’ubukungu bwa Kenya.

Ati “Umwe mu Banya-Kenya batandatu bafite imyaka hagati ya 15 na 65, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 4.7, akoresha ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Iki si ikibazo gito ni ikibazo cy’igihugu cyose.”

Perezida Ruto yagaragaje ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kiremereye cyane ku bagabo n’urubyiruko.

Ati “Umwe mu bagabo batatu bari muri iki kigero akoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 25 na 35, umwe muri batanu babaswe nabyo. Abasore n’inkumi barenga miliyoni 1.5 bari gukurwa mu nzira ya nyayo bajyanwa mu businzi.”

Inzoga ni zo zikomeje gukoreshwa cyane, aho abarenga miliyoni 3.2 bazikoresha, benshi batangira hagati y’imyaka 16 na 20 ndetse hari n’abatangira ku myaka 7.

Mu guhangana n’iki kibazo, Ruto yatangaje ko agiye kongerera ubushobozi ishami rya polisi rya Anti-Narcotics Unit, rifite inshingano zo kurwanya no gukumira ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, bukangana nk’ubw’irishinzwe kurwanya iterabwoba.

Yavuze ko iri shami rizaguka rikava ku bapolisi 200 bakagera kuri 700 n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu butasi.

Umutekano ku mipaka nawo uzongerwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Imitungo izafatirwa muri ibi byaha nk’amafaranga, imodoka, ubutaka n’ibindi izakurikiranwa mu nkiko, hanyuma ikoreshwe mu bikorwa by’ubuvuzi n’uburezi.

Ruto yasabye kandi Urukiko Rukuru gusuzuma ishyirwaho ry’inkiko zihariye zihutisha imanza z’ibiyobyabwenge arwizeza ubufasha bwa guverinoma.

Perezida Ruto yihanangirije abayobozi ba Leta, avuga ko umuyobozi wese uzagaragara ko afasha, arinda cyangwa akorana n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe azakurikiranwa mu nkiko ndetse agahita yirukanwa mu kazi, asaba ababyeyi gutangira gukurikirana abana hakiri kare kugira ngo birinde ibiyobyabwenge.

Perezida Ruto yiyemeje gushoza intambara ku bacuruza ibiyobyabwenge mu 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages