Mu butumwa yatanze abinyujije ku rubuga rwa rwa twitter, Perezida Salva Kirr yavuze ko Abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse mu bihugu biri mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba batazongera gukenera Visa, kugira ngo binjire muri Sudani y’Epfo.
Yagize ati”Ntangaje ku mugaragaro ko abantu bose bafite urwandiko rw’abajya mu mahanga (Passport) rwo mu Rwanda ndetse n’abafite urwo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba batazongera gukenera Visa zo kuza muri Sudani y’Epfo”.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igihe gito Sudani y’Epfo yakiriwe ku mugaragaro mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba; bizarushaho guteza imbere ubucuruzi n’imibanire myiza hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Perezida Salva Kirr afashe iki cyemezo nyuma y’uko no mu bindi bihugu bigize uyu muryango byoroheje ubuhahirane hagati y’abaturage babyo aho hakenerwa indangamuntu gusa mu mwanya w’uruhushya rw’inzira. Ibyo bihugu ni u Rwanda, Uganda na Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO