Ibi yabivugiye mu Nama y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika, yabereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam, ahitwa Kurasini.
Mu ijambo rye, Perezida Samia yavuze ko kwirinda biruta kwivuza bityo, yemeza ko abaturage bagomba gukangurirwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kugira ngo bagabanye impfu za Covid-19.
Yagize ati “Ndabizi kuva mu ntangiriro z’iki cyorezo abayobozi b’amadini bagize uruhare rukomeye mu kukirwanya. Twinjiye mu nkubiri ya gatatu y’iki cyorezo kandi ibimenyetso biragaragara hose mu gihugu, kuko dufite abarwayi bagaragaweho iki cyorezo.”
Perezida Samia nyuma yo gusimbura nyakwigendera John Pombe Magufuli wari warinangiye ku byerekeye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yazanye impinduka mu gihugu, abaturage batangira kwambara udupfukamunwa, hirya no hino hashyirwa aho gukarabira intoki.
Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu rugamba rwo guhashya Covid-19 abantu badakwiye kugenda biguru ntege.
Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iki kibazo [cya Covid-19] kigihari kandi ntabwo tugomba gucika intege. Ndabasaba mwebwe bayobozi b’amadini gukangurira byimazeyo abayoboke banyu kugira ngo twirinde impfu nyinshi mu gihugu. Tugomba gusaba Imana kudukiza iki cyorezo.”
Mu minsi 100 gusa amaze ku buyobozi bw’iki gihugu, Perezida Samia agenda ahindura imiyoborere ya Magufuli ku byerekeye uko icyorezo cya Covid-19 gifatwa muri Tanzania.
Kugeza ubu iki gihugu ntikiratangaza uko imibare y’abanduye ihagaze ndetse nta nubwo gishyira ku mugaragaro abahitanwe nayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!