Sirleaf ni Perezida wa Liberia kuva mu 2005, ubu manda ye ya kabiri iri ku musozo. Politiki ye yaranzwe no kuzamura uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’ikinyamakuru Liberian Observer, yagaragaje ko afata u Rwanda nk’icyitegererezo mu guteza imbere abagore.
Yagize ati “Ndasenga ngo nk’uko u Rwanda rwashoboye kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko ku Isi, natwe umunsi umwe tuzabigereho. Mfite icyizere mu bagore ba Afurika ko bazasumba ibibabangamiye byose bagafasha bagenzi babo b’abagabo kubaka ibihugu by’umugabane wacu.”
U Rwanda rufite abagore 64% mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu mwaka ushize ubwo yari mu Rwanda mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yasabye ko abagore bakora ubuhinzi batezwa imbere bagahindura ubuzima bubi babayemo, haherewe ku batishoboye cyane muri gahunda y’uyu muryango yiswe EWA (Empowering Women in Agriculture).
Iyo gahunda izongerera abagore b’Abanyafurika ubushobozi mu buhinzi mu myaka icumi iri imbere (2017-2026), icyiciro cya mbere kiva uyu mwaka mu 2019, kikazashyirwamo miliyoni 18, 665, 550 z’amadolari y’Amerika.
Ni gahunda inashyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda, cyane cyane mu korohereza abagore kubona inguzanyo zibafasha kwagura ibikorwa by’ubuhinzi.
Mu mwaka ushize Liberia yatoye itegeko ryemerera abagore kugira imyanya yihariye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abagore baracyari bake mu nzego zifata ibyemezo za Liberia kuko mu Nteko Ishinga Amategeko ari 12% gusa.
Muri uyu mwaka iki gihugu cyagize amatora rusange azamenyekaniramo Perezida, Visi-Perezida n’abagize Inteko.
Amashyaka ane akomeye yemeye ko 30% by’abakandida azatanga kuyahagararira mu Nteko bazaba ari abagore.
Babiri bari imbere mu bahatanira gusimbura Perezida Ellen Johnson Sirleaf ni abagabo, George Weah na Joseph Boakai. Bategereje kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amatora cyasubitswe nyuma y’aho umukandida wa gatatu, Charles Brumskine ajuririye ibyavuye mu cya mbere mu Rukiko rw’Ikirenga.



















TANGA IGITEKEREZO