00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Sirleaf yashingiye ku byo yabonye mu Rwanda asaba abaturage guhindura imikorere

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 July 2016 saa 06:35
Yasuwe :

Perezida Ellen Johnson Sirleaf yasabye abaturage be kwiremamo gukunda umurimo gukunda igihugu no kugira imyitwarire ijyanye n’ibyo bakora nk’indangagaciro zabafasha kongera gusana Liberia nyuma y’ibibazo bitoroshye.

Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gikubye u Rwanda inshuro 4.2 kimaze imyaka 13 kivuye mu ntambara, ariko mu myaka ibiri ishize cyakozwe mu nkovu n’icyorezo cya Ebola cyahitanye abagera ku 4809.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigaragaza ko Ebola yahitanye 11315 kuva kuwa 23 Werurwe ubwo umuntu wa mbere yatahurwagaho iyo ndwara kugeza kuwa 13 Mutarama 2016, mu bihugu bya Liberia, Sierra Leone, Guinea na Nigeria.

Perezida Sirleaf yari umwe mu bakuru b’ibihugu 35 bari i Kigali mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabereye i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga.

Ubwo yasubiraga mu gihugu cye kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Perezida Sirleaf yasabye abayobozi bagenzi be gukurikiza urugero rw’u Rwanda na Ethiopie, ibihugu bibiri avuga ko biri gutera imbere ku muvuduko udasanzwe muri Afurika.

Mu itangazo yasohoye yagize ati ‘‘Ibi bihugu bibiri biri gutera imbere kubera gukoresha imbaraga nyinshi n’imyitwarire iranga abaturage babyo.’’

Perezida Ellen Johnson Sirleaf yavuze ko yagize amahirwe yo gukorera mu Rwanda na Ethiopie, ibihugu bibiri‘‘byateye imbere cyane kubera imyitwarire n’imikorere bigenderaho.’’

Hari intambwe Liberia yatera irebeye ku Rwanda na Ethiopia

Nubwo Liberia na Ethiopia aribyo bihugu bitakolonijwe muri Afurika Liberia ikomeza kuza mu bihugu bikennye ku Isi, intambara n’indwara z’ibyorezo bikaba mu bitarahwemye kuyishegesha.

Ibihugu byinshi bikomeje kwibaza ku Rwanda kubera gutera imbere bidasanzwe nyuma y’imyaka 22 yonyine rubayemo Jenoside yasenye inzego zose z’igihugu, kuva mu miyoborere yacyo, ibikorwaremezo n’imibanire y’Abanyarwanda ndetse abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima.

Ellen Johnson Sirleaf, Perezida wa Liberia ubwo yakirwaga na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Valentine Rugwabiza

Liberia ishobora kwigira byinshi ku Rwanda ku buryo rwivanye mu bibazo rukareba imbere, kuko na yo yibasiwe n’intambara kuva mu 1989 kugeza mu 1997 ubwo igihugu cyatangiraga kuyoborwa na Charles Taylor, igahitana abasaga ibihumbi 600.

Mu 1999 havutse indi ntambara yarangiye mu 2003, Charles Taylor aregura ahungira muri Nigeria kugeza afashwe mu 2006, mu ntambara yahitanye abasaga ibihumbi 250.

Ni ibigaragaza ko Liberia ikeneye gukoresha imbaraga zidasanzwe nk’igihugu kivuye mu ntambara vuba, kikagendera ku ngero z’ibihugu byavuye mu bibazo ariko bigatera intambwe ikwiye gutanga isomo.

Ubukungu bwa Liberia buri mu bibazo bidasanzwe cyane aho mu 2015 bwazamutse kuri 0.3% buvuye kuri 0.7% mu 2014, nubwo uyu mwaka hitezwe ko buzazamuka kuri 3.9%, ndetse 64% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, barimo miliyoni 1.3 bari mu bukene bukabije.

Hari amasomo cyakwigira ku Rwanda kuko rwo nko mu gihembwe cya mbere cya 2016 ubukungu bwazamutseho 7,3%, mu mwaka wose hakaba hitezwe 6.3%.

Ethiopie yo imaze kwigaragaza mu iterambere ku ruhando rwa Afurika, aho nibura mu myaka icumi ishize, hagati ya 2003 na 2014, ubukungu bwayo bwazamutse 10.8% mu gihe impuzandengo y’akarere ari 5.0%.

U Rwanda kandi rumaze kugabanya bikomeye umubare w’abari munsi y’umurongo w’ubukene, kuko uyu munsi ari 39.1% mu gihe muri Ethiopie bageze kuri 29.6%.

Ellen Johnson Sirleaf, Perezida wa Liberia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages