Ibi yabivuze ko ubwo yari ari kuva mu Murwa Mukuru Dodoma, agatungurwa no kubona ikivunge cy’abaturage benshi bahagararanye begerenye kandi batambaye udupfukamunwa ahitwa Kibaigwa.
The East African dukesha iyi nkuru yavuze ko Perezida Suluhu yavuze ko imijyi mikuru yose muri Tanzania ifite abarwayi ba Coronavirus benshi bityo ko abantu badakwiriye kwirara.
Ati “Inkubiri ya Gatatu yamaze kugera mu gihugu, ntacyo twabahisha. Dufite abarwayi muri Kagera, Arusha, Mwanza, Dar es Salaam ndetse na Dodoma.”
“Ndabona hano ari abantu bake bambaye udupfukamunwa kandi nabo batwambaye nabi kuko bapfutse umunwa gusa amazuru yabo bayasiga agaragara. Ku bw’iyo mpamvu rero ndasaba buri wese uri hano gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Coronavirus nk’uko tubisabwa n’inzobere mu buzima.”
Perezida Suluhu avuze ibi mu gihe hari hashize igihe gito yeruye agatangaza ko noneho muri Tanzania hari abarwayi ba Covid-19 mu gihe iki gihugu cyaherukaga kubitangaza muri Gicurasi 2020.
Icyo gihe Suluhu yavuze ko kuba muri Tanzania hari abarwayi ba Coronavirus bikwiriye gukangura buri wese akirinda, kugira ngo barinde ko habaho impfu nyinshi za Covid-19.





Ibitekerezo 0