00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Suluhu yasabye Abanya-Tanzania kwimika amahoro hato batazisanga mu bibazo nk’ibya Kenya

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 6 July 2024 saa 12:36
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yasabye abaturage b’igihugu cye kwimika amahoro, kugira ngo bakomeze gusigasira ibyagezweho ngo hato batazisanga mu bibazo bya politike nk’ibyo Kenya irimo.

Yabigarutseho ku wa 5 Nyakanga 2024 mu nama y’abagore b’Abasilamu yabereye Zanzibar. Yasabye kubungabunga amahoro muri Tanzania anagaragaza umumaro wabyo kugira ngo birinde kwisanga mu bihe nk’ibyo Kenya irimo.

Perezida Suluhu yavugaga ku myigaragambyo imaze iminsi muri Kenya, bamagana icyemezo cyo kuzamura umusoro.

Samia yagize ati “Nkomoje ku myigaragambyo y’abaturage bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya bamaze icyumweru bashaka amahoro mu gihugu cyabo, mu gihe iterambere risa nkirihagaze, igihe nta mahoro ntacyo twageraho kandi tugomba kwirinda kugira ngo tutazisanga aho”.

Perezida Suluhu yasabye abayobozi b’amadini kubungabunga ubunyangamugayo n’ubuyobozi bufite ireme, agaragaza uruhare rwabo rukomeye mu kuyobora umuryango mu murongo w’imyitwarire myiza no kubahiriza amategeko.

Perezida Suluhu yasabye Abanya-Tanzania kwimika amahoro ngo hato batazisanga mu bibazo nk’ibya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages