Mu ijambo risoza umwaka yavugiye i Dar es Salaam, Perezida Samia yavuze ko igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye byaranzwe n’amakimbirane ya politiki ndetse n’urugomo mu bihe by’amatora rwahitanye ubuzima bw’abantu mu bice bitandukanye.
Ati “Muri uyu mwaka by’umwihariko mu kwezi ku Ukwakira wari ugoye cyane ku gihugu cyacu. Mu gihe turi kwinjira mu 2026 tugomba gufatanya, dufite ubumwe n’ubushake, kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”
Perezida Samia yagaragaje ko nubwo atorohewe n’imvururu z’abatamushyigikiye, intego ye ari ugukomeza ubumwe bw’Abanya-Tanzania bose kugira ngo igihugu cyubakire ku bumwe n’amahoro.
Yavuze ko guverinoma yatangiye imyiteguro yo gushyiraho Komisiyo y’Ubwiyunge, izaba urubuga rw’ibiganiro mu gihugu mu rwego rwo gukomeza ubumwe n’ubusabane nyuma y’imvururu zaranze amatora, asaba Abanya-Tanzania gukomeza kwihangana, gukura mu bitekerezo no gukunda igihugu.
Ati “Ibi si umushinga wa guverinoma yonyine ni igikorwa cy’igihugu gikeneye ijwi rya buri wese. Tugomba gufatanya, dufite ubumwe n’ubushake, kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”
Abayobozi ba guverinoma bemeje ko imyiteguro y’ibanze ku gushyiraho komisiyo y’ubwiyunge yatangiye, aho hateganyijwe ibiganiro mu turere dutandukanye kugira hasuzumwe ibibazo byagaragajwe mu gihe cy’amatora n’uko byakwirindwa ikindi gihe.
Perezida Suluhu yasabye Abanya-Tanzania gushyira ku ruhande ibibatandukanya, bagashyira imbere ejo hazaza bahuriyeho nk’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!