Benshi babona ko ari amahirwe akomeye Tshisekedi ahawe azamufasha kuzamura izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubuyobozi bwe ku ruhando rwa Afurika.
Umunyapolitike wo muri Benin, Victor Topanou, yavuze ko abona ari amahirwe kuri Tshisekedi mu kurushaho kugarura ibintu ku murongo muri RDC, ndetse bizamufasha cyane mu guhosha amakimbirane y’imbere mu gihugu, akaba ngo atanga icyizere cy’uko inshingano azazuzuza neza.
Ati “Ibi bizamufasha gukomeza imigambi ye, ndetse bizatuma amakimbirane yari afitanye n’uwo yasimbuye Kabila abasha guhoshwa. Ese azarangiza izi nshingano neza? Yego ntekereza ko azazirangiza neza, cyane ko yabashije no guhosha ibibazo by’imbere mu gihugu, ntekereza rero ko afite ubushobozi bwo kuzabikora neza.”
N’ubwo bimeze bityo, haracyari ibibazo bimwe na bimwe by’imbere mu gihugu agikeneye guhangana nabyo.
Nko mu minsi ishize Minisitiri w’Intebe yareguye, mu gihe mu Ukuboza Umuyobozi w’Inteko Jeannine Mabunda nawe yegujwe kuri uwo mwanya nyuma y’inyandiko yandikiwe ashinjwa ubushobozi budahagije.
Ibyo byose kandi byiyongeraho kutumvikana kumaze iminsi hagati y’ihuriro rya CASH na FCC rya Kabila, yitegura gusimbuza ihuriro rye rishya, hakaba n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikigaragara mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Félix Tshisekedi abaye umuperezida wa kabiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nyuma ya Mobutu wawuyoboye mu 1967.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!