Daniel Lusadisu Kiambi ni we muyobozi mushya w’Urwego rushinzwe iperereza wahawe izi nshingano asimbuye Jean-Hervé Mbelu.
Ku rundi ruhande Jean-Louis Esambo Kangashe yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano asimbuye Jean-Claude Kabongo.
Ni mu gihe uwari usanzwe ari umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza ya Kinshasa, Esambo, yagizwe umucamanza mu rukiko rushinzwe Itegeko Nshinga.
Iyi gahunda yo gushyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye yamenyekanishijwe kuri uyu wa Kabiri binyuze kuri televiziyo y’igihugu, RTNC nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!