Uyu mwanzuro Tshisekedi awutangaje mu gihe umutwe wa M23 wamaze kwigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko Umujyi wa Goma, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n’ab’imitwe bafatanya irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza SAMIDRC n’abacanshuro, bamaze kumanika amaboko, benshi bagahungira mu Rwanda, abandi bakahaca basubizwa mu bihugu byabo.
Ni umwanzuro Tshisekedi yatangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, mu ijambo ryo kubwira abaturage uko igihugu gihagaze, by’umwihariko muri ibi bihe umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo n’Umujyi wa Goma, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’iyo ntara.
Perezida Tshisekedi yasabye ibigo bya Leta kugabanya amafaranga byakoreshaga, ndetse asaba n’imiryango itari iya Leta gutera inkunga igisirikare gihanganye na M23.
Ati "Nategetse Guverinoma gushyiraho ingamba zikarishye zo kugabanya ibyo inzego za Leta zakoreshaga ndetse n’ibigenerwa abayobozi, kugira ngo amafaranga azigamwe ahite yoherezwa mu gufasha ingabo zacu. Muri ubwo bufatanye bw’igihugu, ndanasaba abikorera gufata inshingano bagatera inkunga uwo mugambi."
Tshisekedi yibutse gushaka kongera amafaranga mu gisirikare cye, mu gihe mu gitondo cyo ku wa 29 Mutarama 2025, Umuvugizi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, ubwo yagiranaga ikiganiro n’umwe mu bari bayoboye abacanshuro bari bagiye koherezwa mu Rwanda, yahishuye ko bahembwaga 8000$ ku kwezi, mu gihe abasirikare b’igihugu batahembwaga n’agera ku 100$.
Lt Col Willy Ngoma yabwiye uyu mucanshuro ko M23 irwanira ahazaza h’abana b’Abanye-Congo.
Ati “Turwanira ahazaza h’abana bacu, dufite igihugu gikize ariko gifite abayobozi b’ibicucu. Buri kwezi muhembwa 8000$, ariko umusirikare wa Congo abona munsi ya 100$. Ntimukadukinishe, turashaka ko Congo iba igihugu gifite agaciro, ntimukazane imikino yanyu hano, ntimuzigere mwongera kuzana imikino yanyu hano muri Congo, wumvise? Ntimuzongere kugarura iyo mikino yanyu hano. Turwanira ahazaza hacu.”
Mu gihe abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda bagaragaje ko ababayoboraga basa n’ababagambaniye bakabatererana ku rugamba bari bahanganyemo na M23, Perezida Tshisekedi yongeye gusaba urundi rubyiruko kwinjira mu gisirikare kugira ngo rufashe FARDC guhangana na M23.
Yagize ati "Turacyafite kwiyemeza guhamye [...] Tuzatsinda iyi ntambara binyuze mu bumwe, umwete no gufata inshingano, ntabwo tuzatsinda binyuze mu bikorwa by’urugomo by’ubuhumyi."
"Iyi ntsinzi izashoboka mu gihe Abanye-Congo bose, aho bari hose, bumvise urugamba turi kurwana. Ndahaamagarira rero igihugu cyose, abagabo n’abagore, urubyiruko n’abasaza, abanyapolitike, abashinzwe ubukungu, imiryango itari iya leta, abanyamadini, abahanzi n’abakinnyi, gutera inkunga no guhaguruka bagashyikira igisirikare cyacu cy’intwari, bagatera inkunga intambara ku rwego rwabo."
Nk’uko bisanzwe, mu ijambo rye, Tshisekedi yongeye gushyira mu majwi u Rwanda, avuga ko ari ifatwa ry’Umujyi wa Goma na M23, ari u Rwanda rwavogereye ubutaka bwabo, avuga ko amahanga yicecekeye ntacyo ari kubivugaho.
U Rwanda ntirwahwemye kwerekana ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya RDC, ndetse ko n’ibyo ubuyobozi bwayo burushinja ntaho bihuriye n’ukuri, ahubwo ko ari bwo bukwiriye kwikebuka kuko bwemeye gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, uhorana umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kugeza ubu umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma ndetse n’utundi duce twinshi tuwukikije, ugenzura ikibuga cy’indege cya Goma na Radiyo, Televisiyo y’igihugu ishami rya Goma, ni wo kandi uri kugenzura umupaka n’u Rwanda ku ruhande rwa RDC.
Uwo mutwe kandi nyuma yo gufata uwo mujyi, wafashije abashoferi 47 bo mu bihugu bitandukanye bari baraheze muri uwo mujyi, guhunga imirwano binjira mu Rwanda, ndetse banashyikirijwe ibihugu byabo.
Ku wa 29 Mutarama 2025, uwo mutwe wohereje abarenga 280 bo mu bihugu birimo Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyura mu Rwanda boherezwa mu bihugu byabo.
Si abo gusa u Rwanda rumaze kwakira kuko guhera ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025 rwatangiye kwakira abakozi ba Loni na Monusco bagera ku 2000, abaturage ba RDC barenga 1200 n’abasirikare b’icyo gihugu barenga 120.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!