Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko Tshisekedi yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye buzifashishwa iyo mitwe ikarandurwa mu gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yagize ati “Ndi gutegura ingamba zihariye zizadufasha guhashya burundu ibibazo bihora mu Burasirazuba.”
Congo ibarizwamo imitwe isaga 120 irimo iyashinzwe n’abakomoka mu Rwanda nka FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ikomoka mu Burundi, Uganda n’iyashinzwe n’abaturage ba Congo ubwabo.
Kubera iyo mitwe, agace k’u Burasirazuba bwa Congo kamaze imyaka isaga 20 nta mutekano uharangwa, abaturage bahohoterwa abandi bakicwa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!