Hashize iminsi mike Urukiko Rukuru rutegetse ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Luke Malaba ava ku mirimo, nyuma y’iminsi Perezida Emmerson Mnangagwa amwongereye manda y’imyaka itanu.
Urukiko rwavuze ko ibyakozwe na Mnangagwa atari byo kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga kuko rivuga ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga adakwiriye kuba arengeje imyaka 70.
Itegeko Nshinga riherutse kuvugururwa imyaka ntarengwa ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ivanwa kuri 70 ishyirwa kuri 75. Urukiko Rukuru nabyo rwarabyanze kuko rwagaragaje ko impinduka zose mu Itegeko Nshinga zikwiriye kunyura muri kamarampaka.
Nubwo Urukiko Rukuru rwamubujije gusubira mu kazi, ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko Malaba yagarutse mu kazi muri iki cyumweru.
BBC yatangaje ko Ubushinjacyaha na Minisitiri w’Ubutabera bajuriye basaba ko umwanzuro w’Urukiko Rukuru uteshwa agaciro.
Musa Kika watanze ikirego yasabye ko Malaba afungwa amezi atandatu, gusa amusabira igihano gisubitswe naramuka yemeye kuva mu kazi.





Ibitekerezo 0