00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Afurika y’Epfo yaheze mu Burundi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 February 2016 saa 01:32
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yaheze mu gihugu cy’u Burundi kubera ibibazo indege yagombaga kumutwara yagize.

Perezida Zuma yari yaje mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma bane bari baje kuganira n’abayobozi batandukanye mu Burundi ngo hashakirwe umuti ibibazo by’umutekano biri muri icyo gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko Inkwazi, indege ya Perezida Zuma yagize ibibazo bya tekiniki.

Zuma wagombaga kuva mu Burundi kuri uyu wa Gatanu byatumye agumayo kugeza kuri uyu wa Gatandatu yari agihari.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Umuvugizi mu biro bya Perezida w’u Burundi Aimee Nyamitwe abinyujije kuri Twitter yavuze ko imvura nyinshi yaguye ku kibuga cy’indege i Bujumbura, ndetse ko Perezida Zuma na Nkurunziza bari mu cyumba bategererezamo bategereje ko ihita.

Nyuma y’isaha imwe Nyamitwe yongeye gutangaza ko imvura itangiye kugenza amaguru make, Perezida Zuma yiteguraga kugenda.

Umuvugizi muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo Bogani Majola yatangarije ibiro ntaramakuru Xhinua ko kubera ibyo bibazo indege yagize, Perezida Zuma ashobora kutazitabira ibirori byo gutanga ibihembo ku munsi ngarukamwaka wo kwigisha, ibirori biteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 28.

Ibiganiro n’abayobozi b’u Burundi , Zuma yavuze ko byagenze neza kandi ko bagerageje kumvikanisha impande zihanganye.

Abarenga 400 bamaze kugwa mu mvururu zo mu Burundi, abandi bagera ku bihumbi 250 bahunze igihugu.

U Burundi bwanze ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zari zemejwe ko zigomba kujya gucungayo amahoro, buvuga ko ingabo za Leta zifite ubushobozi bwo gucungira ighugu umutekano.

Perezida w’u Burundi Nkurunziza umwaka ushize yavuze ko izo ngabo ziramutse zoherejkwe ku ngufu zafatwa nk’umwanzi uteye igihugu.

Imvura yari yakamejeje ku kibuga cy'indege i Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages