Iki gitutu cyabyukijwe n’Umuyobozi w’ishyaka EFF, Julius Malema, nyuma y’amasaha make Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko mu 2022 Inteko Ishinga Amategeko yakoze ikosa ryo guhagarika gahunda yo kweguza Ramaphosa.
Malema na bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi batangije iyi gahunda nyuma y’aho iperereza ryigenga rigaragaje ko Ramaphosa akwiye kubazwa iby’Amadolari 580.000 yibwe n’abajura bayasanze ahishe mu ntebe yo mu rugo rwe ruri mu cyaro cya Phala Phala.
Aba bajura barafashwe, Malema na bagenzi be bavuga ko aya mafaranga ashobora kuba yaravuye mu mutungo w’igihugu wanyerejwe, kuko mbere Ramaphosa atari yarasobanuye inkomoko yayo, ariko kubera igitutu, yaje gusobanura ko yakomotse ku mbogo ye yagurishijwe.
Nyuma y’umwanzuro wo kuri uyu wa 8 Gicurasi, ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byatangaje ko Ramaphosa yubaha ubwigenge bw’ubutabera n’iyubahirizwa ry’amategeko, kandi ko yemera ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.
Byagize biti “Perezida Ramaphosa ashimangira ko nta muntu uri hejuru y’amategeko kandi ko ikirego icyo ari cyo cyose gikwiye gukurikiranwa nta bwoba, nta tonesha cyangwa kubogama.”
Malema wari wagiye kumva umwanzuro w’urukiko, yabwiye abanyamakuru ko Ramaphosa akwiye kwegura kugira ngo abone uko akurikirana dosiye imuganisha ku kweguzwa. Ati “Ntiwakora byombi. Kimwe cyapfa.”
Ishyaka EFF ryamaze kwandikira Perezida w’Inteko ya Afurika y’Epfo, Thoko Didiza, amusaba gufata ingamba mu gihe kitarenze amasaha 48, ashingiye ku mwanzuro w’urukiko. Byumvikana ko amusaba kuyobora itora ryo kweguza Umukuru w’Igihugu.
Perezida w’ishyaka DA riri ku mwanya wa kabiri mu mashyaka akomeye muri Afurika y’Epfo, Geordin Hill-Lewis, yasabye komite y’Inteko ishinzwe ibijyanye no kweguza abayobozi ko yakora inshingano mu buryo buboneye kandi bwubahiriza Itegeko Nshinga, nyuma y’uyu mwanzuro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!