00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Botswana, Ian Khama yasabye Mugabe kurekura ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2017 saa 03:58
Yasuwe :

Perezida wa Botswana, Ian Khama yasabye Robert Mugabe wa Zimbabwe kurekura ubutegetsi, ashimangira ko uyu mukambwe nta ngufu mu bya dipolomasi zimushyikiye mu Karere.

Ni nyuma y’aho igisirikare cyo muri Zimbabwe gifashe ubutegetsi muri iki cyumweru ariko Mugabe agakomeza gutsimbarara avuga ko adashobora kwegura.

Khama yabwiye Reuters ko igisirikare gishobora gushyiraho icyerekezo cy’iki gihugu no kugarura ubumwe bw’abagituye nyuma y’imyaka 37 gitegekwa na Mugabe.

Yagize ati “ Sintekereza ko ari buri wese ushobora kuba Perezida mu gihe kingana kuriya. Turi ba Perezida, ntituri abami, bigomba kumvikana gutyo."

Nyuma yo gufungirwa mu rugo rwe n’igisirikare, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yongeye kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Harare.

Kuva kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Mugabe yagotewe mu nzu n’ingabo ndetse abayobozi bakuru bamwe batabwa muri yombi mu gikorwa ingabo zise gufata agatsiko k’abanyabyaha bazengurutse Perezida Mugabe.

Mu gihe byavugwaga ko yeguye, Perezida Mugabe yagaragaye kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri nk’uko Reuters yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages