Yahya Jammeh uyobora Gambia kuva mu 1994 yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari mu rugendo mu majyaruguru y’iki gihugu.
Yagize ati” Nuramuka ubikoreye muri Gambia nzaguca ijosi, niba uri umugabo ukaba wifuza gushakana n’umugabo mugenzi wawe muri iki gihugu tukagufata, nta muntu uzongera kukubona ndetse nta n’umuzungu ushobora kugira icyo abikoraho.”
Mu mwaka wa 2008 nabwo yari yavuze ko abatinganyi bagiye kujya bacibwa umutwe kuko kubemerera kubaho ari ugutiza intebe ibikorwa bya satani nkuko VICE News ikomeza ibitangaza.
Fatu Camara, wahoze ashinzwe itangazamakuru mu biro bya Jammeh nyuma akaza guhunga igihugu mu 2013 yavuze ko kuba uyu mu Perezida yavuze ko nta muzungu wagira icyo abikoraho ari uko bakomeje gushinja iki gihugu guhutaza uburenganzira bw’abatinganyi bakaza no guhagarika inkunga bakigeneraga nyuma y’uko gishyizeho itegeko rikomeye rihana abatinganyi harimo no kuba bafungwa burundu.
Gambia ni kimwe mu bihugu 38 bya Afurika bitemera abatinganyi. Mu Ugushyingo 2014, abantu 8 harimo barimo umugore n’umwana w’umuhungu w’imyaka 17 barafashwe bajyanwa gufungwa aho babwiwe ko nibanga kuvugisha ukuri hari utwuma bazashyirwa mu kibuno no mu myanya yabo y’ibanga tukagaragaza niba koko ari abatinganyi.



















TANGA IGITEKEREZO