Nk’uko France 24 yabitangaje, Geraldo yahise asimbuzwa Rui Duarte Barros, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho w’iki gihugu nyuma ya ‘coup d’état yabaye muri Mata 2012.
Ubwo Barros yarahiraga, Perezida Embalo yamusabye kurwanya inyerezwa ry’umutungo w’igihugu na ruswa, amuteguza ko igihe azakekwa muri ibi byaha, azagezwa mu butabera.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Kurwanya bihoraho ruswa bigomba kuba inshingano ya mbere y’itsinda uyoboye. Nta muntu ufite uburenganzira bwo gufata umutungo wa rubanda. Ejo nitugukekaho ruswa, uzagezwa imbere y’ubutabera.”
Embalo yamenyesheje Barros ko buri rwego rw’igihugu kugeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu rugomba kujya rugenzurwa, kugira ngo hamenyekane uburyo rukoresha umutungo wa Guinea-Bissau.
Perezida wa Guinea-Bissau yaherukaga gusesa Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwe ryabaye tariki ya 30 Ugushyingo 2023.
Icyo gihe yatangaje ko ari we ugomba kuyobora by’agateganyo Minisiteri y’umutekano w’imbere n’iy’ingabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!