00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Kenya yateguje Arena igezweho i Nairobi

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 18 February 2026 saa 11:43
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko bari mu nzira zo kubaka Arena nshya igezweho muri gahunda z’ibikorwa remezo biteye imbere iki gihugu gifite.

Ku wa 17 Gashyantare 2026, Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yashyize umukono ku masezerano yiswe ‘ The National Government-Nairobi County Cooperation Pact ’ y’asaga miliyari 80 z’Amashilingi azifashishwa mu bikorwa by’iterambere bishingiye ku kongera ibikorwaremezo bigezweho.

Inzego enye ni zo bizibandwaho cyane muri aya masezerano. Birimo guhanga imiyoboro y’amazi mishya n’itwara imyanda, inzu z’ubucuruzi no guturamo na gahunda zo kubungabunga imyanda.

Perezida Ruto yavuze ko "Tugomba kugira umujyi ujyanye n’igihe, turi kubaka stade y’igitangaza ya Talanta, inzu yakira inama z’akataraboneka i Bomas, ndetse vuba turatangiza ibikorwa byo kubaka arena igezweho muri Nairobi…”

Imirimo yo kubaka Stade ya Talanta iherereye i Nairobi igeze kuri 80%. Yatangiye muri Werurwe 2024 kugira ngo izakire imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu iteganyijwe 2027, aho ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 60.000.

Indi mishinga iteganyijwe muri Nairobi irimo Arena igezweho izatangira kubakwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages