Iki cyemezo yatangaje ku wa 8 Nyakanga 2024, kizatuma azajya ahembwa gusa miliyoni 8 $ ku mwaka, avuye kuri 13,400 $ ku mwaka nk’uko muri Gashyantare yatangaje ko ari yo ahembwa.
Kugabanya umushahara kwa Boakai, abikoze yunze mu ry’uwamubanjirije George Weah we wari waragabanyije umushahara we ku kigero cya 25%.
Muri iyi minsi imishahara y’abagize Guverinoma iri kugenzurwa cyane. nyuma y’uko abaturage bakomeje kwinubira izamuka ry’ikiguzi cyo kubaho. Umwe mu bantu batanu muri icyo gihugu atungwa byibuze n’amadolari abiri ku munsi.
Ubwo yatsindaga amatora, George Boakai, yiyemeje kurwanya ruswa n’isesagura ry’umutungo wa leta, yemeza ko ibiro bya Perezida bizajya bigenzurwa, kuko ubutegetsi bwa Weah bwarezwe ibirego byinshi bya ruswa no gukoresha amafaranga mu buryo butanoze, bikaba byarateje n’imyigaragambyo ikomeye.
Uretse kugabanya umushahara we, yiyemeje no guteza imbere ikigo cya serivisi za leta kugira ngo abakozi ba leta bahabwe ibihembo biboneye ku bwitange bwabo ku gihugu.
Bamwe muri iki gihugu bakiriye neza icyemezo cya Baokai gusa abandi bibajije niba ari ukwigomwa koko cyangwa ari uko afite izindi nyungu nk’amafaranga amutunga ahabwa buri munsi n’ubwishingizi bw’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!