Iki gihembo gitangwa n’umuherwe w’Umunya- Sudani Mo Ibrahim kigenerwa umuyobozi ujya ku butegetsi atowe n’abaturage akavaho ku bushake mu rwego rwo gukangurira abayobozi kuva ku butegetsi neza.
Iki gihembo cya miliyoni 5 z’amadorali cyari kimaze imyaka hafi itanu nta muyobozi n’umwe ucyegukana kuko no mu mwaka wa 2013 habuze ucyegukana mu gihe icyo mu mwaka wa 2014 gitanzwe ubu cyegukanywe na Pohamba.
Hifikepunye Lucas Pohamba , yayoboye Namibiya kuva muri Werurwe 2005. Agiye gusimburwa na Hage Geingob muri uku kwezi afite imyaka 79.
Iki gihembo cyahatanirwaga n’abantu batatu aribo Mwai Kibaki wigeze kuba Perezida wa Kenya, Armado Guebuzza wahoze ayobora Mozambique na Hifikepunye Pohamba uyobora ubu Namibia.
Iki gihugu ngo cyazamuye abagore mu kujijuka no mu bijyanye n’ubuzima n, ikigo cya Mo Ibrahim gisanga byagombye kubera isomo buri gihugu nkuko byatangajwe na Dean Woods umwe mu bagize Mo Ibrahim.
Nubwo ngo yabaye umuyobozi igihe gito ngo yageze kuri byinshi kandi byiza, abandi bayobozi bagombye kwigiraho.
Mu mwaka wa 2013, akanama gashinzwe gutanga iki gihembo kavuze ko kasuzumye neza umwe k’uwundi mu barobanuwe kugipiganirwa ariko kagasanga nta n’umwe wujuje ibisabwa.
Mwai Kibaki wahoze ategeka Kenya yujuje byibura kimwe mu bisabwa kugira ngo icyo gihembo gitangwe ariko nawe ntiyakigenewe, kimwe n’umwaka ushize.
Mu mwaka wa 2013, itsinda ritanga iki gihembo ryavuze ko ibihugu bya Afurika bigaragaza ubuyobozi bwiza, birimo Ibirwa bya Maurice, Botswana na Cap Vert naho Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Eritrea bikaza ku myanya wa nyuma.
Ikibazo gikomeye kigaragazwa kuri uyu mugabane wa Afurika, ni itandukaniro riri hagati y’abakene n’abakire rikomeje kujya hejuru.
Hashize imyaka 9 iki gihembo gishyizweho n’umuherwe Mo Ibrahim. Abantu batatu gusa ni bari bamaze kucyegukana, aribo Pedro Verona Pires wayoboye muri Cap Vert, Festus Mogae wo muri Botswana na Joaquim Chissano wa Mozambique.



















TANGA IGITEKEREZO