Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye ku wa Gatandatu i Addis Abeba muri Ethiopia, Perezida Mohamud yavuze ko inzego z’umutekano za Ethiopia zagerageje kumubuza kugera mu cyumba cy’inama kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Tariki ya 1 Mutarama nibwo Ethiopia na Somaliland byasinye amasezerano yo gutiza Ethiopia ubutaka bwa Somaliland butuma icyo gihugu kibasha gukora ku Nyanja. Ni amasezerano y’imyaka 50 agamije koroshya ubucuruzi bwa Ethiopia idakora ku Nyanja.
Somalia yabifashe nk’ubushotoranyi no kwibwa agace k’ubutaka bwayo kuko ifata Somaliland nk’igice cyayo.
Perezida Mohamud ku wa Gatandatu yavuze ko ibyakozwe na Ethiopia atari ibigamije gushaka ubutaka n’icyambu cyo gukoreraho ubucuruzi, ahubwo ari amayeri yo kwiyomekaho ubutaka bw’ikindi gihugu.
Yavuze ko ari amakosa akomeye kuba Ethiopia yarinjiye mu biganiro na Somaliland kandi ibizi neza ko atari agace cyigenga, ahubwo gafite Somalia ikareberera.
Somalia yatangaje ko yiteguye kujya mu ntambara kugira ngo ibuze Ethiopia kwiyomekaha agace kayo nubwo Ethiopia yo itakibona nk’ikibazo cyayinjiza mu ntambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!