Perezida Mohamud yatangaje ibyo ubwo yari mu nama y’umutekano ku Isi, i Munich mu Budage, aho yavuze ko igihugu cya Somalia cyugarijwe bikomeye n’intambara ziterwa na Al-Shabab ishaka gukuraho ubutegetsi buriho ikimika Leta igendera ku mahame y’idini ya Islam.
Nk’uko uwo muyobozi yongeye kubigarukaho, ngo ikibazo cy’iterabwoba cyateye intambara zitandukanye ndetse na ruswa ikomeye ku buryo kugeza ubu byabaye intambamyi mu kubaka Politiki ihamye.
Uwo muyobozi kandi yavuze ko imitwe y’iterabwoba ikorera hamwe ku buryo Boko Haram nayo yitorezwa mu gihugu cye, bityo mu gihe kidatekanye bishobora kugira ingaruka ku mugabane wa Afurika wose.
Ati “Mu gihe Somalia idatekanye, akarere kose ko mu ihembe rya Afurika kazahora gafite ibibazo by’umutekano, ndetse bikongeze n’umugabane wa Afurika muri rusange. Hari gihamya n’ibimenyetso ko rimwe na rimwe Boko Haram ijya yitoreza muri Somalia ikabona gusubira muri Nigeria”.
Yakomeje agira ati “Imitwe y’iterabwoba ikorana bya hafi, irafatanya,ndetse ifite uburyo yubatse, ariyo mpamvu isi ikwiye gufatanyiriza hamwe kuyirwanya. ”
Perezida Mohamud ntiyagaragaje neza niba Al Shabaab yaba ariyo itoza abarwanyi ba Boko Haram cyane ko ari umutwe wayogoje iki gihugu.
Al-Shabaab ikorera muri Somalia ishaka gukuraho ubutegetsi buriho ikimika Leta iyoborwa n’amahame y’idini ya Islam, naho Boko Haram ni umutwe w’iterabwoba wazahaje bikomeye Nigeria mu myaka itanu ishize.



















TANGA IGITEKEREZO