00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Togo ntazongera gutorwa n’abaturage

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 7 May 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yemeje Itegeko Nshinga rishya riherutse kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ririmo impinduka zitandukanye nko kuba Perezida atazongera gutorwa n’abaturage ahubwo azajya atorwa n’abadepite.

Faure Gnassingbé yasinye iryo tegeko kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ukwezi ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Itegeko Nshinga rishya ryavuguruwe ku busabe bw’abadepite basaga 20, rigezwa mu Nteko Ishinga Amategeko aho ryaganiriwe ariko riteza impaka zidasanzwe mu gihugu.

Muri iryo tegeko rishya, ubu Togo yavuye kuri Repubulika ya kane ijya mu butegetsi bwa Repubulika ya gatanu. Perezida ntabwo azongera gutorwa n’abaturage by’ako kanya ahubwo azajya atorwa n’abadepite, abadepite abe aribo batorwa n’abaturage.

Perezida wa Togo kandi azajya atorerwa manda y’imyaka ine, abe yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa.

Hashyizweho umwanya wa Perezida w’inama y’abaminisitiri wafatwa nk’uwa Minisitiri w’Intebe, uzajya ujyaho umwe mu baturuka mu ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko.

Faure Gnassingbé yasinye Itegeko rishyiraho Itegeko Nshinga rishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages