Televiziyo Al Jazeera yatangaje ko Perezida Edgar Lungu w’imyaka 58 yaguye igihumure mu murwa mukuru, Lusaka, nyuma y’iminota 20 ahagaze.
Ubuyobozi bwa Zambia bwatangaje ko yari fite umunaniro ukabije ariko ko ubu amerewe neza.
Mu itangazo yashyize ahagaragara agaragaza ko amerewe neza yagize ati “ ndumva meze neza cyane, nabwiwe ko nari mfite umunaniro ukabije ngomba gufata ikiruhuko kandi nta gikwiye gutera ubwoba abaturage.”
Lungu yabaye Perezida w’iki gihugu muri Mutarama 2015 asimbura Michael Sata witabye Imana mu mwaka ushize.
Sata yabaye umuyobozi wa Zambia wa kabiri upfuye ari ku buyobozi mu myaka 6 ishize, Leta isaba ko abaperezida bayobora Zambia bajya babanza gukorerwa amasuzuma y’ubuzima.
Bamwe bavuga ko Perezida Lungu ashobora kuba arwaye Malariya, mu gihe umuvugizi w’ibiro bya Perezida Lungu yatangaje ko amerewe neza nk’uko abaganga bo kuri ibi bitaro bya gisirikare yagiye kuvurirwamo babitangaje.
[email protected]
twitter : @NTADEUS



















TANGA IGITEKEREZO