Kuri uyu wa 24 Kamena, Perezida Ruto yibukije aba bapolisi akamaro k’ubutumwa bitegura kujyamo, abamenyesha ko bwihutirwa, bigendanye n’uko igice kinini cy’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au Prince kigenzurwa n’amabandi yitwaje intwaro.
Ati “Ubu butumwa ni bumwe bwihutirwa, bw'ingenzi kandi bw’amateka mu mateka y'ubufatanye bw'Isi yose. Ni ubutumwa bwo kwemeza indangagaciro rusange z’umuryango mpuzamahanga, ni ubutumwa bwo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Umuvugizi w’ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yatangaje ko igihugu cyabo cyizeye ko Haiti izabona umutekano, bigizwemo uruhare n’abapolisi ba Kenya.
Ati "Turizera ko hazaboneka iterambere rikomeye mu mutekano, cyane cyane kugeza ubutabazi ku bantu ndetse n’iby’ubukungu by’ingenzi byubahirizwa.”
Matthew yavuze aya magambo mu gihe Amerika yiyemeje gushyigikira mu bushobozi abapolisi ba Kenya n’abandi bazoherezwa n’ibindi bihugu muri Haiti.
Inzobere y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (OHCR) yashinzwe gukurikirana ibibazo byo muri Haiti, William O’Neill, muri Werurwe 2024 yatangaje ko hakenewe abapolisi 5000 bo gufasha iki gihugu kugarura amahoro n’umutekano.
Perezida Ruto we yemeye gutanga umusanzu w’abapolisi 1000 muri ubu butumwa bw’amahoro buzayoborwa na Kenya, Benin yemera koherezayo abasirikare 2000.







Ibitekerezo 0