00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zuma yasabwe kudakandagira ahaberaga imihango yo gushyingura Ahmed Kathrada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 March 2017 saa 08:41
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, kutagera ahabereye imihango yo gushyingura Ahmed Kathrada, umwe mu mpirimbanyi mu kurwanya ubutegetsi bw’ivangura(apartheid) muri iki gihugu, witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

Kathrada yashyinguwe mu mujyi wa Johannesburg kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017.

Urupfu rwe rwatumye Zuma ategeka ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri ndetse anasubika inama y’abaminisitiri yari iteganyijwe kugira ngo abategetsi bakuru bitabire umuhango wo gushyingura.

Nyamara we ntiyabyitabiriye abisabwe n’umuryango wa nyakwigendera nk’uko byatangajwe na guverinoma y’iki gihugu.

Inkuru ya BBC ivuga ko umugore wa Kathrada, Barbara Hogan ari umwe mu bakunze kutishimira ubutegetsi bwa Zuma, uyoboye ishyaka riri ku butegetsi, ANC Kathrada yari abereye umurwanashyaka.

Uku gusaba ko Zuma atitabira ishyingurwa ni nk’ikimenyetso cy’uko umuryango n’inshuti ze bashakaga kwitandukanya n’amafuti ya Perezida.

Kathrada yari aherutse gusaba Perezida Zuma kwegura ubwo yashyirwagaha igitutu ashinjwa ibyaha bya ruswa, umwaka ushize.

Uyu mugabo watabarutse ku myaka 87 yafunganywe na Nelson Mandela bazira kurwanya ubutegetsi bw’abazungu bwari bwuje ivangura, imyaka igera kuri 26 mbere y’uko arekurwa mu 1989.

Yanafunganywe kandi na Zuma imyaka igera ku 10 kuba atitabiriye ishyingurwa rye bikaba byibajijweho.

Abashyigikiye Zuma bakunze kwibasira bamwe mu bagize uruhare mu kurwanya apartheid barimo na Katharada, nyuma y’aho bagaragaje ko badashyigikiye ubutegetsi bwa Zuma n’ibyaha bya ruswa yaregwaga.

Imihango yo gushyingura Ahmed Kathrada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .