Umukuru w’ishyirahamwe ryo kurwanya ruswa no kurwanya isesagurwa ry’umutungo w’igihugu OLUCOME, Gabriel Rufyiri, aravuga ko leta yariye ruswa bitangaje mu itangwa ry’isoko ryo gucukura amabuye y’agaciro.
Umukuru wa OLUCOME Gabriel Rufyiri yemeza ko leta yahawe ruswa nayo igatanga isoko ryo gucura amabuye y’agaciro none abarihawe bakaba baramaze kugeza ayo mabuye ku isoko kandi leta itaratangaza ko batangiye gucukura.
Leta y’u Burundi iherutse gutangaza ko hagiye gutangizwa icukurwa ry’amabuye y’agaciro yitwa Nickel i Musongati mu ntara ya Rutana, ibintu Gabriel Rufyiri we yemeza ko ari ukubeshya Abarundi kuko ibyo bitashoboka mu gihe gito.
Umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Leonidas Hatungimana yabeshyuje ayo makuru avuga ko OLUCOME nta gihamya ifite cyemeza ko gutanga iryo soko byabayemo ruswa kuko Leta atari yo itanga isoko ngo inakoreshe amapiganwa.
BBC



















TANGA IGITEKEREZO