00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi ya Eswatini yakeje ubufatanye bwayo n’iy’u Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 June 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Komiseri Mukuru wa Polisi y’Ubwami bwa Eswatini, Vusi Manoma Masango, yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye bafitanye na Polisi y’u Rwanda yatangiye gutanga umusaruro kandi ku mpande zombi.

Ibi yabitangaje ku ya 2 Kamena 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru aho yababwiye na bimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda byabaye ku wa 27 Gicurasi 2026.

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya polisi z’ibihugu byombi ni amwe muri ane yashyizweho umukono ubwo Umwami Mswati III yasurag mu Rwanda mu 2024 yitabiriye mu irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ku wa 13 Kanama 2024, Perezida Kagame yakiriye Umwami Mswati III, muri Village Urugwiro, hashyirwa umukono ku masezerano ane ari mu ngeri zitandukanye agamije kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Eswatini.

Arimo ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibikorwa bigamije umutekano, ajyanye n’ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi, ay’ubufatanye mu kugorora imfungwa n’abagororwa n’ajyanye no gukuraniraho ‘visa’ ku bantu bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi.

Komiseri Masango agaragaza ko ayo masezerano y’ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi yatangiye kubyazwa umusaruro kuko hari nk’abapolisi babo boherejwe kwiga mu Rwanda kandi ibyo bize ubona ko byabagiriye akamaro. Yavuze ko yaganiriye na Musa Magic Zwane uherutse kubona impamyabumenyi yakuye mu Rwanda avuga ko yabonye yaratangiye kuyibyaza umusaruro.

Ati “Nagize amahirwe yo kuganira n’umwe muri bo tuganira ku byo yungutse, yavuze ko amasomo yahawe yamuhinduriye imyumvire ndetse n’ubunyamwuga bwe ku bijyanye n’imiyoborere.”

Akomeza avuga ko na bo kandi hari ibyo bigishije Polisi y’u Rwanda nk’uburyo bw’imirwanire n’ubwirinzi kuri moto, biri no mu byo berekanye mu birori byo kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda.

Komiseri Vusi Manoma Masango yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana no mu bijyanye no rwanya ibyaha.

Ati “Ibyaha ntabwo bigira umupaka, abantu bakora ibyaha bakava mu gihugu kimwe bakajya mu kindi. Turi no kugenda tubona ubwiyongere bw’ibibazo by’abantu bava mu bindi bihugu bakajya mu bindi gukora ibintu bitemewe n’amategeko birimo urusimbi n’ibindi.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzakomeza gusigasirwa ndetse bugakomeza kubyazwa umusaruro.

Komiseri Mukuru wa Polisi y'Ubwami bwa Eswatini, Vusi Manoma Masango, yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda n'igihugu cyabo bwatangiye gutanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages