Polisi ya Lilongwe muri Malawi yahase ibibazo Umunyarwanda w’Umudogiteri witwa Nice Oliver ukorera mu ivuriro rya ‘Vigen Medical Clinics’ muri uyu Mujyi, akemangwa kuri dipolome ye avuga ko yigiye muri Koreya y’Epfo.
Uyu Mudogiteri ukekwa ko yaba abeshya Abanyamalawi k’uwo ari we, ahagarariye ivuriro ryitwa ‘Vigen Medical Company’ ryo muri Koreya y’Epfo.
Iri vuriro ahagarariye rihafite amashami abiri, rimwe Malangalanga muri Lilongwe, irindi ahitwa Trade Fair.
Kingsley Dandaula, Umuyobozi muri Polisi w’i Lilongwe yatangarije ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi ko uyu Munyarwanda yatawe muri yombi ahatwa ibibazo, kandi aracyakorwaho iperereza kugira ngo yemeze ko impapuro ze ari iz’impamo koko.
Iki kigo cya ‘Vigen Medical Clinics’ gifite icyicaro gikuru muri Koreya y’Epfo gisanzwe gifite ibyicaro byinshi muri Aziya, mu Burayi no muri bimwe mu bihugu by’Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO