Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 24 Mata 2026.
Ibi bigo kandi byafatanyije iki gikorwa n’abayobozi n’abakozi b’ibindi bigo bishamikiye kuri Etablissement Gatera Egide, yashinzwe n’Umushoramari Gatera Egide mu 1980, mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iza guhinduka Petrocom Ltd.
Ibyo bigo birimo Rwanda Mountain Tea Ltd (RMT), Petrocom Ltd, Integrated Infrastructures Company Ltd, Africa Lubricants Manufacturing Company, SP Ltd, MM&RJD, IIC Ltd, ALMC Ltd na SP Aviation Ltd. Hanibutswe kandi abari abakozi b’ibi bigo, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gasasira Jean Marie Maurice warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya avuga ko guhanurwa kw’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana, atari yo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko umugambi wo gutsemba Abatutsi wari warateguwe kera.
Gasasira wavukiye mu Kiyovu mu Murenge wa Muhima muri Nyarugenge mu 1978, yavuze ko ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, muri ako gace hatangiye gufatwa Abatutsi biswe ibyitso, bagakorerwa iyicarubozo.
Yakomoje ku mazina ya bamwe mu bakoraga lisiti z’Abatutsi bafatwaga, avuga ko Mukandutiye Angelina ari umwe muri bo.
Ati "Uyu mugore witwa Mukandutiye Angelina mwabonye ejo bundi muri dosiye ya FLN ya Rusesabagina, uriya yari Directrice w’amashuri ya Nyarugenge kuri SainteFamille, uriya ni we mucurabwenge wa Jenoside kuva mu 1990 kugera mu 1994 iwacu muri Rugenge. […] Uriya ni we wakoze lisiti zo kwica ababyeyi bacu."
Uyu Mukandutiye ubu ufungiwe mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere, asanzwe ari mu bantu 21 bareganwe ibyaha by’iterabwoba na Nsabimana Callixte (Sankara) na Paul Rusesabagina bayoboraga MRCD/FLN.
Mukandutiye yanagiye akora ubukangurambaga bugamije kwinjiza abagore n’abakobwa mu gisirikare cya CNRD-Ubwiyunge mbere y’uko yihuza na RRM yari iya Sankara na PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina.
Ibyo Gasasira Jean Marie Maurice yahamije by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi, byashimangiwe na Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre.
Yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uburyo mu gihe cye yiga mu mashuri abanza, abazungu bari mu Rwanda ndetse ibijyanye n’uburezi byarashinzwe Kiliziya Gatolika, bakuyeho kwigisha amateka y’u Rwanda nk’uko kera byahoze.
Ibyo ngo byari bigamije kuyobya uburari kugira ngo abana batazakura bazi uko Abanyarwanda ba kera bari babanye mu mahoro. Icyo gihe ngo hatangiye kwigishwa amateka arema urwango yibanda ku bibi gusa.
Ati ‘‘Abazungu ni bo bavuze bati ‘Dushake amayeri aba bantu tubacemo ibice’. […] Iyo mibanire y’Abanyarwanda mbere y’uko abazungu baza, abazungu birinze kuyigisha nk’amateka mu mashuri baje bagashyiraho, habanje Abadage kakurikiraho Ababiligi. Abadage ntibatinze ariko Ababiligi mu mikorerere yabo bahise bashinga abapadiri bera umurimo wo kuyobora amashuri.’’
Yavuze ko ari aho hahereye kwigisha imvugo zibiba urwango mu baturage. ‘‘Bati ‘Umwamikazi Kanjogera iyo yajyaga guhaguruka mu gitondo, yafataga akana k’Agahutu iburyo agashingamo icumu, agafata akandi kana ibumoso k’Agahutu agashingamo irindi cumu, noneho ngo agahuguruka.’’
Senateri Prof Dusingizemungu yavuze ko ayo mateka yahimbwaga akigishwa mu mashuri yaremaga urwango mu bana, ugasanga nk’ababaga barabwiwe ko ari Abahutu bagira umujinya w’umuranduranzuzi bibwira ko abo mu bwoko bwabo bw’Abahutu bakandamijwe n’Abatutsi, amacakubiri atangirira mu nzira nk’izo.
Yavuze ko porogaramu zo kwigisha amateka y’u Rwanda mu mashuri, yatangiye mu 1961 kandi Ababiligi bari bamaze igihe kinini bategeka u Rwanda bakanagoreka amateka yarwo kugira ngo abato batazamenya ukuri.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Rwanda Mountain Tea ikora ubuhinzi bw’icyayi, Alain Kabeja, wavuze mu izina ry’ibi bigo byibutse, yavuze ko urubyiruko rukora, rufite amahirwe y’uko hakiri abantu babaye muri aya mateka y’u Rwanda bakibasha kubabwira ibyo babonye ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibintu avuga ko ari ahabo ho kuyiga bakamenya uko bazasigasira ibyo u Rwanda rumaze kubaka dore ko ari bo bayobozi b’Ejo hazaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!