Nk’uko ikinyamakuru The Kenyans kibivuga, Raila yatangarije mu karere ka Nyanza ko Ruto yabeshye Abanyakenya, abasezeranya ko atazongera imisoro, ariko ntiyabishyira mu bikorwa.
Ati “Twabasabye kutongera imisoro ariko barakomeje, barayongera, bikomeza ubuzima. Iyi misoro igomba gukurwaho, Iteka ry’Imari rigakurwaho. Nibatabikora, tuzasubira mu mihanda mu 2024.”
Uyu munyapolitiki yamenyesheje abo muri Kenya ko badakwiye kwizera ibyo ubutegetsi bwa bwa Ruto bubasezeranya. Ati “Muri iyi Leta, mwatekerezaga ko ba ‘hustlers’ babumva. Twasanze ko ari amagambo gusa.”
Odinga n’abayoboke b’ihuriro Azimio baheruka mu myigaragambyo mu bice bitandukanye bya Kenya muri Nyakanga 2023, ubwo bamaganaga ihenda ry’ubuzima ahamya ko ryatewe n’imisoro yazamuwe muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo yahagaze ubwo Ruto yasezeranyaga Odinga ko yiteguye kumutega amatwi, bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo Abanyakenya bafite. Gusa ntabwo impande zombi zumvikanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!