Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya yabaye ku wa 9 Kanama 2022, aho Dr William Ruto wahoze ari Visi Perezida wa Kenya yatsinze Raila Odinga bari bahanganye.
Ku rundi ruhande ariko, ubwo hari hamaze gutangazwa uwatsinze, Raila Odinga yahise atangaza ko atemeranya n’ibyavuye mu matora ndetse kuri uyu wa 22 Kamama, yashyirije ikirego Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko rwatesha agaciro intsinzi ya Dr Ruto.
Mu kiganiro yagejeje ku barwanashyaka be ndetse n’abanyamakuru ubwo yari avuye gutanga ikirego, Raila Odinga wari kumwe na Martha Karua bari bafatanyije kwiyamamaza [niwe wari kuzaba Visi Perezida iyo batsinda], yavuze ko ibyo bakoze biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya.
Ati “Mu kanya gato, twatanze ikirego ku Rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya. Igikorwa twakoze gihuye neza n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ryacu ku gukemura amakimbirane y’amatora.”
Abashyigikiye Raila Odinga n’amashyaka bafatanyije nabo bakomeje imyigaragambyo ndetse kuri uyu wa Mbere bazindukiye ku Rukiko rw’Ikirenga bafite ibyapa bigaragaza ko bibwe amajwi ndetse bakeneye Demukarasi mu gihugu cyabo.
Urukiko rw’Ikirenga ku wa 5 Nzeri 2022, nibwo biteganyijwe ko ruzemeza burundu uwatorewe kuyobora Kenya. Kugeza ubu Raila Odinga aracyavuga ko Dr Ruto atigeze amutsinda mu matora ahubwo habayeho uburiganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!