Mu myigaragambyo yabereye i Nairobi ikozwe n’abayoboke ba Raila Odinga, uwo munyapolitiki yavuze ko imodoka yari imutwaye yarashweho kenshi mu murwa mukuru Nairobi.
Ku wa Gatanu yakusanyije abanyamakuru, abereka uburyo amasasu yatoboye imodoka ye.
Ati "Nta kwibeshya kwabayeho kuko icyo bari bagamije ni ukunyica. Ntabwo nkeka ko hari umupolisi wajya kurasa umunyapolitiki ashaka kumwica atahawe amabwiriza n’abamukuriye."
Odinga avuga ko n’izindi modoka ebyiri zari zimuherekeje zarashweho. Yasabye abanyamategeko be gutegura ikirego bakakigeza mu rukiko.
Odinga w’imyaka 78 yatangije imyigaragambyo ngaruka-cyumweru, igamije kwamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto ashinja kwiba amatora ya 2022, ndetse no kutabasha guhangana n’ibibazo byugarije igihugu birimo ubwiyongere bukabije bw’ibiciro.
Iyo myigaragambyo ntiyemewe na Polisi, ari nayo mpamvu buri gihe iyo ikozwe, abayoboke be baratatanywa, bagaterwa imyuka iryana mu maso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!