00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raila Odinga yemeye ko yatsinzwe

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 5 September 2022 saa 05:28
Yasuwe :

Raila Odinga yemeye ko yatsinzwe na William Ruto mu matora ya Perezida aherutse, ashima abamutoye n’abakomeje kumushyigikira kugeza ku munota wa nyuma.

Ni itangazo yasohoye nyuma y’amasaha make urukiko rw’ikirenga muri Kenya rutangaje ko Ruto ari we watsinze bidasubirwaho, nyuma yo gutera utwatsi ibirego Odinga yari yarushyikirije avuga ko amatora yaranzwe n’uburiganya.

Odinga yavuze ko yatunguwe n’umwanzuro w’urukiko rwatesheje agaciro ingingo icyenda zose bari barugaragarije, gusa agaragaza ko nta kindi yakora uretse kwemera umwanzuro warwo.

Ati “Buri gihe twaharaniye kugendera ku mategeko n’Itegeko Nshinga. Turubaha icyemezo cy’urukiko nubwo tutemeranya n’umwanzuro rwafashe.”

Raila Odinga w’imyaka 77 yavuze ko mu minsi ya vuba azashyira hanze gahunda nshya y’uburyo azakomeza Politiki.

Ibyavuye mu matora byagaragaje ko Ruto ari we watsinze n’amajwi 50,4% naho Ruto agira 48,8 %.

Odinga yemeye ko yatsinzwe mu matora ya Perezida yahanganyemo na William Ruto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages