Ni itangazo yasohoye nyuma y’amasaha make urukiko rw’ikirenga muri Kenya rutangaje ko Ruto ari we watsinze bidasubirwaho, nyuma yo gutera utwatsi ibirego Odinga yari yarushyikirije avuga ko amatora yaranzwe n’uburiganya.
Odinga yavuze ko yatunguwe n’umwanzuro w’urukiko rwatesheje agaciro ingingo icyenda zose bari barugaragarije, gusa agaragaza ko nta kindi yakora uretse kwemera umwanzuro warwo.
Ati “Buri gihe twaharaniye kugendera ku mategeko n’Itegeko Nshinga. Turubaha icyemezo cy’urukiko nubwo tutemeranya n’umwanzuro rwafashe.”
We have always stood for the the rule of law and the constitution.
In this regard, we respect the opinion of the court although we vehemently disagree with their decision today. pic.twitter.com/WfOQrtsnpe
— Raila Odinga (@RailaOdinga) September 5, 2022
Raila Odinga w’imyaka 77 yavuze ko mu minsi ya vuba azashyira hanze gahunda nshya y’uburyo azakomeza Politiki.
Ibyavuye mu matora byagaragaje ko Ruto ari we watsinze n’amajwi 50,4% naho Ruto agira 48,8 %.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!