Hagendewe kuri raporo y’agateganyo y’impuguke za Loni iherutse gushyirwa ahagaragara ivuga kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iragaragaza ko imitwe ya M23 urwanya Congo Kinshasa na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda, yatakaje ingufu bitewe n’ibibazo birangwa imbere muri iyo mitwe n’abarwanyi bayo bagenda bahitamo guta urugamba naho Ingabo za Congo (FARDC zigafasha FDLR.
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko agahenge kagenda kagaruka mu Burasirazuba bwa Congo. Imitwe yitwaje intwaro iracyahakorera ariko ibitero byaragabanutse. Ibisobanuro biri muri Raporo y’agateganyo impuguke za Loni zashyikirije akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi ku wa 20 Kamena 2013.
Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa Inner City Press (uru rubuga rukaba rukunze kugaragaza ibitagenda neza muri Loni) ivuga ko imitwe yo mu Burasirazuba bwa Congo yacitse intege mu mezi ashije. Umutwe wa M23 uheruka gufata Umujyi wa Goma mu Gushyingo 2012, wanatakaje abasirikare bahisemo kureka urugamba ubwo muri Werurwe habaga ubwumvikane buke hagati ya Sultani Makenga (uyobora M23) na Bosco Ntaganda (uri mu maboko y‘Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC).
Jeune Afrique ivuga ko igenda rya Ntaganda ryatumye M23 itakaza abasirikare bagera kuri 800 bahisemo kureka urugamba ndetse n’uburyo M23 yinjizaga abarwanyi bwaragabanutse.
Impuke za Loni zagaragaje ko umutwe wa M23 utagiterwa inkunga nk’uko byari bimeze mbere.
FDLR ifashwa na Kinshasa
Izo mpuguke zivuga ku yindi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, zemeza ko umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR nawo ubu wamaze gutakaza intege uturutse mu ntangiriro z’uyu mwaka, bitewe n’amacakubiri y’imbere muri FDLR n’abarwanyi bakomeje kuyitoroka.
Iyi nkuru ivuga ko kuri ubu FDLR ifite abarwanyi 1500 baherereye mu Majyaruguru n’Amajyepfo ya Kivu.
Izo mpuguke zivuga ko mu mirwano iheruka FDLR yarwanaga ku ruhande rwa FARDC ubwo M23 yafataga Goma.
Ubuhamya bw’abasirikari ba Congo bwemeza ko FARDC na FDLR bajya bafata akanya bakagirana inama, bakungurana ibitekerezo kandi n’abasirikare ba FARDC baha FDLR inkunga. Iyo Raporo ivuga ko impuguke zikomeje iperereza ryo kumenya imikoranire ya FARDC na FDLR.



















TANGA IGITEKEREZO