00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yategetswe kwishyura sosiyete RABI amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 207

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 10 July 2013 saa 08:41
Yasuwe :

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwategetswe n’Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo kwishyura sosiyete RABI amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 207.
RCS yategetswe kwishyura aya mafaranga mu rubanza sosiyete RABI yarezemo urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, aho RABI ivuga ko RCS itishyuye amafaranga iyi sosiyete yakoresheje mu kugemurira amagereza.
RABI ivuga ko kuba itarishyuwe aya mafaranga byayiteye igihombo gikomeye kirimo amande yaciwe na (…)

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwategetswe n’Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo kwishyura sosiyete RABI amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 207.

RCS yategetswe kwishyura aya mafaranga mu rubanza sosiyete RABI yarezemo urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, aho RABI ivuga ko RCS itishyuye amafaranga iyi sosiyete yakoresheje mu kugemurira amagereza.

RABI ivuga ko kuba itarishyuwe aya mafaranga byayiteye igihombo gikomeye kirimo amande yaciwe na Banki, ndetse no kutabasha kwishyura abakozi bikayanduriza isura.

RABI yari yasabye ko yahabwa miliyari y’amafaranga y’u Rwanda n’indishyi y’akababaro bitewe n’amasezerano yari ifitanye na RCS.

Muri uru rubanza Sosiyete RABI yagaragaje amasezerano y’iminsi 90 yari afite agaciro ka miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko urukiko rw’ubucuruzi rwanzuye ruvuga ko RABI igomba guhabwa miliyoni 205, miliyoni ebyiri nk’indishyi y’akababaro, ibihumbi magana arindwi yo kwishyura umwunganizi mu mategeko RABI yakoresheje na miliyoni imwe y’amande ku kwezi k’ubukererwe ndetse n’amagarama y’urubanza ibihumbi bitanu na magana cyenda (5900Rfw).

Uru rubanza rwasomwe impande zombi zidahari, urukiko rwari rurimo abacamanza n’abanyamakuru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages