00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RD Congo: Loni yavumbuye ibyobo rusange 10 byajugunywemo abantu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2017 saa 09:56
Yasuwe :

Abakozi ba Loni bashinzwe gukora iperereza bemeje ko babonye ibyobo rusange bigera ku icumi mu Ntara ya Kasaï Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko byajugunywemo abantu biciwe mu bitero by’inyeshyamba n’izindi mvururu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku wa Gatatu, Umuyobozi w’Ibiro bya Loni bishinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu muri Congo (BCNUDH), Barbara Matasconi, yatangaje ko bamenyesheje Leta ikibazo cy’ibyobo birindwi biri mu gace ka Demba, n’ibindi bitatu i Tshimbulu.

Matasconi yavuze ko iperereza ryatangiye mu mwaka ushize, ndetse haracyari ibindi birego bagikurikirana aho biteguye guhishura ahandi hagaragara ibyobo rusange mu gihugu.

Demba na Tshimbulu ari uduce duherereye mu Majyepfo y’Intara ya Kasaï Central, ahaheruka kuvuka umutwe w’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu wigometse ku butegetsi.

Uyu mutwe wavutse muri Nzeri wahise wagura ibirindiro byawo mu zindi ntara eshatu zituranye na Kasai nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.

Intumwa Nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein, yakomoje kuri aya makuru muri uku kwezi, kuya 8 Werurwe 2017 avuga ko hari ibyobo byagaragaye mu Ntara ya Kasaï.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yemeje ayo makuru ariko ntiyatangaza abishwe n’ababishe abo aribo.

Loni yakunze gushinja Kamwina Nsapu kwinjiza abana bato mu gisirikare ndetse no kwivugana imbaga y’abenegihugu. Kuva watangira gukora bivugwa ko imvururu wateje zaguyemo abagera kuri 400 muri Kasaï.

Ibi byatangajwe mu gihe hashize iminsi mike abakozi babiri b’Akanama ka Loni kabungabunga umutekano baburiwe irengero muri icyo gihugu, kuva kuya 11 Werurwe 2017.

Ingabo za Congo ziri kubungabunga ibice bitandukanye by'igihugu / Ifoto:Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages