Mu nyandiko ikinyamakuru politico.cd cyabonye, igaragaza ko mbere yo kwirukanwa mu gihugu, hari ikirego cyabanje gutangwa k’uhagarariye Ababiligi i Lubumbashi, gisaba ko aba bantu birukanwa.
Amakuru avuga ko aba bantu bashinjwa amagambo yuzeyemo urwango bavuze kuri burugumesitiri wa Komini Ganshoren yo mu Bubiligi, Pierre Kompany.
Uyu mugabo ukomoka muri Congo, aherutse kuvuga ko Ababiligi bakwiye gusaba imbabazi kubera ibihe byabaranze bw’ubukoloni
Pierre Kompany ni umubyeyi w’umukinnyi Vincent Kompany, wabaye kapiteni wa Manchester City yo mu Bwongereza.
Amakuru avuga ko nyuma y’aho uyu muyobozi avuze aya magambo, ubutumwa bwe bwakurikiwe n’amagambo y’urwango, mu bayavuze hagaragaramo n’aba Babiligi batandatu.
Umwe muri bo ni uwitwa Alain Delcomenne wari umukozi wa sosiyete yitwa ITAB iherereye i Lubumbashi, wasubije Pierre Kompany ati “Bwana burugumesitiri, nzi umuntu mwiza ushobora kwishimira kubigukorera ku buntu akakugira ikibumbano ugashyirwa mu nzu ndangamurage y’ibinyamanswa by’Abanyafurika.”
Ibinyamakuru bivuga ko amagambo y’ivanguramoko ahanwa n’amategeko muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO