Abacamanza bo mu nkiko zose za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahagaritse akazi kuva ku wa mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2014, basaba umushahara w’amadolari 1600 nk’uko bayemerewe n’umukuru w’igihugu mu mwaka w’2011.
Kuwa 14 Nzeri 2011, Perezida Joseph Kabila yatangaje ko Umucamanza w’umutangizi akwiye kujya ahembwa amadolari 1600 buri kwezi.
Samy Ikomba uhagarariye aba bacamanza avuga ko bafashe umwazuro wo guhagarika akazi nyuma yo kubona ko ibyo bemerewe byaheze mu kirere.
Ati: “Imyaka itatu irashize, ariko nta cyakozwe na kimwe nyuma y’ibiganiro byinshi twagiranye na Guverinoma.”
Ikomba yakomeje avuga ko mu biganiro Abacamanza bagiranye n’ibiro by’umukuru w’igihugu, bumvikanye ko, bitewe n’ibibazo mu ngengo y’imari byaturutse ku matora yo mu 2011 ndetse n’ibyasabwaga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, bazajya bongererwa umushahara buhoro buhoro kugeza ubwo uzagera ku madolari 1600 mbere y’uko umwaka w’2011 urangira.
Ashimangira ko mu gihe cyose uwo mushahara utaratangwa, nta mucamanza uteze gusubira ku kazi.
Ati: “Nta serivisi iyo ari yo yose iteze gutangwa mu bushinjacyaha cyangwa mu nkiko mu gihe cyose hatabayeho andi mabwiriza mashya. Guhagarika imyigaragambyo biragengwa n’itangwa ry’umushahara wose twemerewe n’umukuru w’igihugu.”
Banamagana ihohoterwa ryakorerwaga bamwe, bakirukanwa cyangwa bakamanurwa mu ntera hadakurikijwe amategeko.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi itatu gusa Abacamanza bavuye mu kiruhuko bagahita bageza inyandiko ikubiyemo ubutumwa bwabo mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko,



















TANGA IGITEKEREZO