Sosiyete Sivile yatangaje ko iyi mirambo yabonetse nyuma y’igitero inyeshyamba za CODECO zagabye mu gitondo cyo ku Cyumweru.
Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko abantu 23 ari bo bikekwa ko bapfuye hakaba hari hagikorwa igenzura kugira ngo haboneke imirambo yose y’abo bivugwa ko bpfuye.
Abaturage bo muri ako gace babwiye Radio Okapi ko babyutse mu gitondo bumva urusaku rw’amasasu yaraswaga n’inyeshyamba ahagana saa kumi n’imwe.
Abarwanyi b’umutwe za CODECO ngo bari benshi bashaka kwinjira muri ako gace. Mu gihe igice kimwe cya CODECO cyagabaga igitero ku birindiro bya FARDC biherereye i Drodro, ikindi cyerekeje ku nkambi y’impunzi ya Ivu aho cyishe benshi abandi bagakomereka.
Abasirikare ba FARDC ngo batabaye bahagarika ubwo bwicanyi basubiza inyuma abo barwanyi. Imibare y’agateganyo y’abapfuye ibarirwa hagati ya 12 na 23.
Igisirikare ntacyo cyigeze kivuga kuri iki gitero cyatumye abantu benshi bava mu byabo bagahungira ahitwa Roe aho bacungiwe umutekano n’ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu.
Hari hashize icyumweru abantu bagera kuri 30 babuze ubuzima n’ubundi bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba CODECO bagabye igitero muri aka gace.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!