00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC :Abagera kuri miliyoni 7,5 bazakenera ubutabazi mu 2016

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 13 January 2016 saa 06:35
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi(OCHA) ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 7,5 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) bazakenera ubutabazi mu 2016, kubera ibibazo bitandukanye byakomeje kwibasira iki gihugu, mu gihe umwaka wabanje bari miliyoni zirindwi gusa.

Ibi, OCHA yabitangaje ku ya 6 Mutarama ubwo yashyiraga ahagaragara gahunda y’ubutabazi mu 2016 aho yagaragaje ko abagera ku 9% bangana na miliyoni 7,5 z’abatuye RDC bakeneye ubutabazi, ubu bwiyongere bukabije bukaba buturuka ku mvururu, indwara z’ibyorezo zirimo Korera, bwaki n’izindi zikunze kwibasira abana bari mu nsi y’imyaka itanu,byibasiye iki gihugu.

OCHA ivuga ko ubusirazuba wa RDC ari bwo bwibasiwe cyane n’izi ngaruka kubera umutekano muke umaze imyaka irenga 20 uterwa ahanini n’inyeshyamba zibasiye aka gace.

Radio Okapi ivuga ko abagera kuri miliyoni 1,6 bava imbere mu gihugu bahunga imvururu n’ihohoterwa ribakorewa.

OCHA irateganya gufasha abagera kuri miliyoni esheshatu muri uyu mwaka bikazayitwara asaga miliyoni 690 z’amadorali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages