Ibi, OCHA yabitangaje ku ya 6 Mutarama ubwo yashyiraga ahagaragara gahunda y’ubutabazi mu 2016 aho yagaragaje ko abagera ku 9% bangana na miliyoni 7,5 z’abatuye RDC bakeneye ubutabazi, ubu bwiyongere bukabije bukaba buturuka ku mvururu, indwara z’ibyorezo zirimo Korera, bwaki n’izindi zikunze kwibasira abana bari mu nsi y’imyaka itanu,byibasiye iki gihugu.
OCHA ivuga ko ubusirazuba wa RDC ari bwo bwibasiwe cyane n’izi ngaruka kubera umutekano muke umaze imyaka irenga 20 uterwa ahanini n’inyeshyamba zibasiye aka gace.
Radio Okapi ivuga ko abagera kuri miliyoni 1,6 bava imbere mu gihugu bahunga imvururu n’ihohoterwa ribakorewa.
OCHA irateganya gufasha abagera kuri miliyoni esheshatu muri uyu mwaka bikazayitwara asaga miliyoni 690 z’amadorali.



















TANGA IGITEKEREZO