Ubwo busabe babutanze kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 bifuza ko abagizweho ingaruka na bo bagira icyo babonaho.

Perezida w’iri huriro, Bernard Kalombola, yashimiye Perezida Félix Tshisekedi ku bwa dipolomasi ye yatumye igihugu kibasha guhabwa na Uganda miliyoni 65 z’amadolari y’icyiciro cya mbere cy’ayo iki gihugu kigomba guha RDC.

Nubwo bimeze bityo ariko abagizweho ingaruka n’iyi ntambara ngo nibo ba mbere bakwiye guhabwa kuri ayo amafaranga, ari na yo mpamvu iri huriro ryasabye ko ashyirwa mu kigega cyihariye na cyo kikazabaha indishyi.

Kalombola yagize ati “Ntabwo twifuza ko ayo mafaranga azanyerezwa n’Abanye-Congo batari inyangamugayo.”

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangaje ku wa 9 Nzeri ko bwakiriye miliyoni nyinshi z’amadolari yatanzwe na Uganda hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwategetse iki gihugu kwishyura ibyangijwe n’intambara cyagizemo uruhare mu Burasirazuba bwa RDC hagati y’umwaka wa 1998 na 2003.

Uganda igomba kwishyura RDC miliyoni zirenga 325 z’amadolari. Miliyoni 65 zatanzwe mu ntangiriro z’uku kwezi zigize icyiciro cya mbere mu bigera kuri bitanu Uganda izatangamo izo ndishyi.

Bamwe mu Banye-Congo bibuka abahitanywe n'intambara y'iminsi itandatu ya Kisangani
Bamwe mu Banye-Congo bibuka abahitanywe n'intambara y'iminsi itandatu ya Kisangani