00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Abagore bakoresha ’super glue’ bitezaho izindi ngohe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 January 2016 saa 01:33
Yasuwe :

Mu rwego rwo kongera ubwiza ku bakobwa n’abagore, hari bamwe muri bo bahitamo gukoresha amavuta abahindura inzobe, kwambara imyenda yongera ingano y’ikibuno, n’ubundi buryo butandukanye; ariko by’umwihariko muri Congo-Kinshasa hadutse uburyo bwo kwifashisha kole izwi nka“super glue”, biteraho ingohe nka bumwe mu buryo bwo kongera ubwiza.

Gushaka ubwiza muri Repuburika Iharanira Demokariasi ya Congo, ni igikorwa abagore batari bake haranira kugeraho, dore ko badatinya gukoresha kole ikaze (super glue) mu kwiyomekaho ingohe z’inyiganano, mu gihe mu busanzwe iyo kole yagenewe guhoma ibyuma, cyangwa igafatanya ibintu bikomeye byacitse, nk’inkweto yabandutse n’ibindi.

Henshi mu nzu zita ku bwiza bw’abagore muri Congo, mu mpera z’icyumweru haba huzuye abaje ngo babatunganye mu buryo butandukanye. Abenshi mu bagore baba bashaka gusa neza ku ruhu, hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

Hakoreshwa super glue mu kongera ingohe

Mu bisanzwe ingohe z’interano zirakoreshwa henshi, ariko mu kuzomekako hakoreshwa umuti wihariye kuko uruhu rwo ku maso rworoshye.

Muri Congo ariko, bamwe mu bakora muri salon zongera ubwiza bw’abagore, banakoresha kole imwe ifatanya ibyuma, bita ‘super glue’ mu kongereza ubwiza ababagana.

Umuganga uvura indwara zo ku ruhu yabwiye BBC ko iyo super glue ikoreshejwe ku maso, iyatera kuribwa, kubyimba n’ubundi burwayi butandukanye. Ikindi kandi ngo gukuraho izo ngohe baba bometseho ntibiba bigishobotse, kuko iyo kole uyishyize ku kintu imataho burundu. Ariko izo ngaruka zose, ntizica intege abagore b’i Kinshasa, kuko bashakira ubwiza mu nzira zose zishoboka.

Abahanga mu gusa neza kw’abagore bavuze ko kugira ingohe nyinshi bituma umugore asa neza mu maso kurushaho. Mu bihugu byateye imbere, ingohe zongerwa ku mubiri hakoreshejwe umuti wabugenewe nka Revitalash na Mavala.

Bamwe mu bagore bo muri Congo bitezaho ingohe bakoresheje super glue
Super glue ihoma ibyuma, cyangwa igafatanya ibintu bikomeye byacitse
Revitalash, umwe mu miti yifashishwa mu gutunganya ingohe
Hari n'abakunda ingohe z'inkorano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages