Ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere cyatangiye kwigaragaza muri Afurika yo hagati, kuko ubu ubushyuhe bwa dogere 40 burimo kugaragara hamwe muri Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,mu duce tumwe na tumwe, ubushyuhe burimo kugera ku gipimo cya dogere 40 z’ubushyuhe.
Inkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko Prof Dieu-Merci Minengu wigisha ibijyanye n’ibidukikije muri Kaminuza ya Kinshasa ahamagarira abaturage gushaka ibikoresho bibafasha kwirinda ubushyuhe bukabije kubera ko bushobora kubagiraho ingaruka mbi.
Minengu avuga ko kuba ubushyuhe hari aho bugera ku gipimo cya dogere 40 biterwa n’imihindagurikire y’ikirere kandi ko bigira ingaruka ku buzima bwa muntu cyane cyane abana n’abageze mu zabukuru.
Anatanga inama ku bijyane no kubungabunga ibidukikije agira ati « ingaruka ni nyinshi ku bidukikije no ku buzima bw’abantu. Hariho umunaniro, ubushyuhe, kurwara umutwe ukaze, indwara z’umutima , umwuma n’ibindi »
Abaturage barasabwa kwambara imyenda ikoze mu ipamba ituma umubiri ubasha gusohora ibyunzwe, kandi bakanywa amazi menshi.
Ku rwego rw’isi Prof Minengu asaba ko habaho ingamba zo gutuma ibyuka byoherezwa mu kirere bigabanuka, kuko ari bimwe mu bituma ubushyuhe buzamuka cyane kubw’imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO