Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 16 Kanama 2026 rigaragaza ko iki cyorezo kiri gukwirakwira mu ntara esheshatu, icyakora kitarararenga mu turere 55 cyagezemo.
Intara zugarijwe ni Bas-Uélé, Haut-Uélé, Ituri, Nord-Kivu, Sud-Kivu na Tshopo. Kugeza ubu Ituri ni yo igikomeje kuba intara yugarijwe cyane n’iki cyorezo.
Kuva icyorezo cyatangira, hamaze kwemezwa ko abantu 4.843 banduye. Muri bo, 777 bari mu kato cyangwa bari kuvurirwa mu bitaro.
Icyorezo kimaze kandi guhitana abantu 2.272, bingana na 46,9% mu banduye. Ni mu gihe abantu 1.006 bo bamaze gukira.
Ibikorwa byo gukurikirana abahuye n’abanduye bigeze kuri 83,2%, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gushakisha no gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!