Mu kiganiro umuvugizi w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo (Monusco) yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki ya 6 Gicurasi, yavuze ko ibitero byagabwe kuri iyo mitwe aribyo byatumye abana benshi babasha gutoroka.
Yagize ati “Ibikorwa bya gisirikare ku mitwe yitwaje intwaro byatumye umubare munini w’abana bakoreshwaga nk’abarwanyi no mu gutanga ubundi bufasha batoroka.”
Yakomeje atangaza ko abana 430 barimo abakobwa 3 bavuye muri iyo mitwe kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Yavuze kandi ko hagati y’itariki ya 24 Mata n’iya mbere Gicurasi abahungu bagera kuri 65 aribo bitandukanyije n’umutwe wa FDLR mu gace ka Rutshuru.
Monusco ikaba ihamagarira iyo mitwe kureka abana ikoresha mu bikorwa by’ intambara bakajya mu buzima busanzwe.
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO