Nyuma y’iminsi mike y’agahenge, mu ijoro ryakeye abandi bantu 14 bishwe mu gace k’Umujyi wa Beni uherereye mu Burasirazuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkuru dukesha Radio Okapi, iravuga ko abantu 14 bishwe mu ijoro ryakeye ryo ku wa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru, ubwo bwicanyi bukaba bwakozwe n’umutwe w’inyeshyamba zikomoka muri Uganda ADF n’ubwo zitarabyigamba cyangwa ngo byemezwe n’impande zidafite ahao zibagamiye.
Jean-Baptiste Kamabu umuyobozi w’agace ka Oicha mu mujyi wa Beni yavuze ko ADF ariyo yakoze ubwo bwicanyi. Yagize ati « abo bicanyi baje mu gicuku , bica abantu 14 n’imihoro n’amashoka, abantu babiri bakomeretse ndetse abandi babiri bashimuswe »
Umuvugizi wa gisirikare mu gace ka Ahili mu mujyi wa Beni Celestin Ngeleka yemeje ko abapfuye ari 14 koko ko ariko abasirikare bakirimo gushakisha wenda bashobora no kubona indi mirambo y’abishwe.
Kuva mu Ukwakira uyu mwaka, abantu basaga 200 bamaze kwicwa mu gihe gikurikiranye n’umutwe witwaje intwaro wa ADF mu gace ka Beni ndetse n’abahazengurutse.



















TANGA IGITEKEREZO